Njyenyine iteka (Ryoose)?

Mu mpeshyi ishize, naherekeje inshuti yanjye mu bukwe, maze umugeni ampa ururabo rwe. Najyanye urwo rurabo ku meza aho twari twicaye, ariko uwo twari kumwe yisegura atitaye ku byiyumviro byanjye, avuga ko “bidashatse kuvuga ko dukundana.”

Byari uburyo butari bwiza bwo kunyibutsa ko nahageze gusa kugira ngo nuzuze intebe no kugira uwo babyinana, ariko ntari nkwiye kuzamura icyizere cyo kuzambara ikanzu yera vuba aha. Twari inshuti gusa

Mubusanzwe , nkunda ubukwe. Ndi mu gihe cy’ubuzima aho njya mu bukwe bucye mu mwaka. Biranshimisha kwambara neza no kwishimana n’abo nkunda, kandi numva ari icyubahiro kuba umwe mu bagize itsinda ry’abambariye umugeni. Ariko uko imyaka igenda ishira, gutaha ubukwe birushaho kunkomerera cyane.
Bambwiye kenshi ko ibintu byiza biza ku bategereje, ariko maze igihe kinini ntegereje! Numva meze nk’uri hagati y’isi ebyiri: sinshigikiwe nk’umuntu wagombaga kuguma ari wenyine, ariko nanone sindagera mu isi y’abashatse nk’uko byagenze ku nshuti zanjye nyinshi. Sinzi igihe, cyangwa niba bizanakunda, kuzagera muri iyo si. Kuri njye, ni cyo kintu gikomeye cyane mu buzima bwo kuba wenyine

Nimunyumve nabi, kuko hari inyungu zabyo. Nishimira gukora ibyo nshaka igihe nshatse, nishimira kutagira uwo tugomba kumvikana na we igihe nfunguye Netflix, kandi nishimira kuba nshobora kwishimana n’inshuti zanjye z’abahungu nta kwicira urubanza nshobora kugira igihe mba “narafashwe.”

Nkunze kwisanga njyenyine kenshi, nkibaza nti: Mbese nibi? Ni njye gusa iteka? Ni iki nakoze nabi?

Nkunda gufata abana b’inshuti zanjye no kwitwa “aunt”, ariko iyo batangiye guhamagara “mama” bakamvamo mu biganza, bimbera urwibutso rw’ubuzima ndimo. Ni ukuri, birababaza kuryama mu buriri bukonje bwa babiri, nubwo nta we turwanira amashuka. Nifuza — kandi ntinya — kwiyemeza kujya mu rukundo rufite intego, no kugira umuryango wanjye bwite, n’umuntu twubakana ubuzima.

Nagerageje imbuga zo guhura n’abantu bashya bo gukundana, ndi umuntu usabana kandi mvugana n’abantu tutaziranye. Namaze imyaka itanu muri kaminuza aho inshuti nyinshi zange zahuriye n’abafasha babo bemeranyije kubana ubuzima bwabo bwose.

Nasohokanye n’abantu benshi, mpura n’abagabo benshi, ariko bake cyane ni bo begera uwo nifuzaga ko twazabana uziraherezo. Kandi iyo bibayeho, ubunararibonye bwanjye bunyereka ko baba badashobora kuboneka muri ubwo buryo—byibuze kuri njye.

Nkunze kwisanga njyenyine kenshi, nkibaza nti: Mbese nibi? Ni njye gusa iteka? Ni iki nakoze nabi?

Sinzi neza ikintandukanya n’inshuti zanjye zitigeze zitegereza igihe kirekire nk’uko njyewe mbayeho. Ariko mu majoro ya jyenyine, umutima wanjye urarira, ukambwira ko hari aho natsinzwe mu buryo runaka. Ese ni uko bo ari beza kundusha? Ni uko bafite imico myiza kurusha njye? Cyangwa se ni uko bakoze amahitamo meza, cyangwa bemera kugabanya ibyo bifuzaga? Wenda baranyuzwe n’ibyoroshye, mu gihe njye nakomeje gushaka byinshi? Cyangwa ni njye ukabije gutoranya?

Si uko ntigeze ngira umubano ukomeye. Mu rukundo rwanjye rwose, keretse umwe, ni njye wahisemo kugenda. Nahawe urukundo, icyizere, n’amasezerano y’ejo hazaza turi kumwe — ariko naratinye. Wenda narabikunze cyane, cyangwa nari narananijwe n’uburangare bw’amarangamutima. Cyangwa se, koko nakoze igikwiye. Ibyo byose birasa n’ibisubizo ntazigera menya neza, nubwo umutima wanjye ugira icyo umvugisha buri uko nsubiye inyuma.

Ntugomba guhangana n’ibi wenyine. Uzuza ifishi iri hepfo, maze umwe mu bajyanama bacu azaguhamagare vuba bishoboka. Ibi bizakorwa mu ibanga rikomeye kandi ni ubuntu.

Aba bajyanama bacu si abanyamwuga mu by’indwara zo mu mutwe (counsellors), ahubwo ni abantu basanzwe bafite umutima wo kumva no kugendana n’abandi mu rugendo rwabo. Baguherekeza mu nzira yo guhangana n’ibigeragezo, bakwereka impuhwe, icyubahiro, n’urukundo.


You don't have to face this alone. Fill in the form below and one of our mentors will respond as soon as possible. It's confidential and always free. Our mentors are not counsellors. They are ordinary people willing to join people on their journey in a compassionate and respectful manner.

These issues can be hard to face. If you’re considering harming yourself or others, please read this!

Please fill out the form below so we can get in touch with you.

Your Gender:
Age Range:

We ask for gender and age to assign you the appropriate mentor. Terms of Service & Privacy Policy.